Saturday, January 18Impamba y'amakuru yizewe

Abanyamakuru ba siporo barye bari menge

Mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, hakunze kumvikana no kugaragara bamwe mu babarizwa muri iki gice, badakora kinyamwuga aho bamwe bamaze kwitwa ba memuke ndamuke. Ibi byatumye izina ry’Itangazamakuru ry’imikino mu rwa Gasabo, ritakarizwa icyizere na bamwe mu barikurikira umunsi ku wundi.

Nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha ikinyamakuru umuseke.rw ni uko biciye mu butumwa yahaye Radio/TV10, Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yatangaje ko abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda, bakwiye gukora kinyamwuga bakareka gukora ibiganiro byinjira mu buzima bwite bw’abantu, kubera ko biganisha mu gukoresha imvugo zibiba urwango.

Yagize ati “Mbafitiye ubutumwa. Kwirinda kwibasira abantu bishingiye ko afana iyi kipe wowe udafana, gukoresha amagambo akomeye bavuga ku bantu, binjira mu buzima bwite bw’umuntu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abandi. Siporo si intambara,”

Yakomeje agira ati “Ugomba kubaha ubuzima bwite bw’umuntu.”

Nta bwo hashize
igihe kinini, humvikana uguterana amagambo hagati ya bamwe mu banayamakuru ba Siporo mu Rwanda hifashishijwe ibitangazamakuru bakorera ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Bamwe bumvikanye bavuga ko bagenzi ba bo ari ibisambo, abandi bavuga ko bamwe basabiriza ari n’abasinzi n’andi magambo ashobora kubyara ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *