Umushinga “Teacher connekt” wamuritswe bwa mbere na Bwana Uwayezu Theoneste, umuyobozi wa FONMAC (Focus on mothers and children) akaba ari nawe watangije uwo mushinga. Uyu mushinga yasobanuriye impuguke mpuzamahanga zateraniye zigeze guteranira murii Kigali Convention Center mu nama ya eLearning Africa, ugamije gufasha abakora umwuga w’uburezi kugaragaza impano zabo n’imishinga yabo maze habeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya butuma babasha kugeza ibikorwa byabo mu ruhando mpuzamahanga no kubibyaza amafanga, arikoigikomeje kwibazwa ni ukumenya aho uyu mushinga waba ugeze cyangwa se niba utari kimwe n’iyo tuzi ivuka ejo ikazima.
Uwayezu yagize ati “mu bisanzwe nk’uko abarezi basanzwe bari mu bahanga isi itunze, hagiye kubaho igikorwa cyo kubahuriza hamwe ku buryo ku isi umuntu uzajya ukenera umushakashatsi, cyangwa ubundi bufasha bwose bukenera ubuhanga azajya amubona mu buryo bworoshye. Aha hazabaho n’isoko rigari ku buryo buri muntu wese azabasha kugezwaho ibyo akeneye byamufasha gutera imbere no kunoza akazi.
Bizafasha kwihutisha no kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi kandi bikaba inzira ibyara amafaranga afatika bidasabye ko leta zifashisha ingengo y’imari ngozongere imishahara, kuko twasanze bigoye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Tuzigisha abarezi guhanga imirimo ijyanye n’akazi bakora bakanoze kandi binjiza amafaranga. Mu gihe cy’imyaka icumi, turateganya ko nibura abarezi miliyoni eshanu mu isi bazaba bari ku rubuga rwacu bagahuza amaboko mu iterambere no kunoza akazi kabo. Abarimu ibihumbi Magana atanu bazahabwa amahugurwa mu guhanga no gucunga imishinga ibyara inyungu binyuze mu mirimo basanzwe bakora. Imishinga ibyara inyungu Ibihumbi mirongo itanu izatangizwa, hanaterwe inkunga nibura ibitekerezo bishya byabyara amafaranga cyangwa byateza imbere akazi kabo ka buri munsi”.
Uyu mushinga wagombaga gutangirira mu bihugu 10 .