Monday, December 23Impamba y'amakuru yizewe

Wari uzi ko umuhanzi Danny Vumbi yagurishije indirimmbo ye yashakishwaga na benshi

Umuhanzi Danny Vumbi afatiye runini abahanzi b’Abanyarwanda

Umuhanzi The Ben na Bwiza baherutse gusohora indirimbo nshya bise ‘Best friend’ yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki, aho Danny Vumbi yagize uruhare runini mu kuyandika ndetse no kuyigurisha.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo Danny Vumbi yari amaze kwandika indirimbo ‘Best Friend’ umwe mu bantu yayumvishije ari The Ben wanahise ayikunda.

Icyakora bitewe n’uko The Ben yari ahugiye mu bikorwa byo guherekeza mu cyubahiro nyirakuru wari uherutse kwitaba Imana, byarangiye adahise ajya mu byo gukurikirana iyo ndirimbo.

Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umuyobozi wa KIKAC Music wari warayikunze kuko Danny Vumbi yayanditse bari kumwe, ubwo yari muri Uganda yamenye amakuru ko iyi ndirimbo yatangiye kurambagizwa na KINA Music ndetse n’ikipe ya Bruce Melodie, afata icyemezo cyo kuyigura byihutirwa.

Uyu musore uyobora KIKAC Music ireberera inyungu za Bwiza, yahise ahamagara Danny Vumbi ngo amusange i Kampala amwishyure mu rwego rwo kwirinda ko abari batangiye gushima iyi ndirimbo bayimutanga.

Danny Vumbi wajyanye n’inshuti ye KJohn i Kampala, akihagera yahise yishyurwa nawe atanga indirimbo.

Ubwo The Ben yari amaze guhuguka, yifuje kwishyura Danny Vumbi iyi ndirimbo ngo abe yayikora, amubwira ko yamaze kugurishwa umujyanama wa Bwiza.

Bitewe n’uko The Ben na Bwiza bari bamaze igihe baganira ku gukorana indirimbo, ibiganiro byahise byoroha kuko bose bari bahuriye ku mushinga bari bakunze.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Loader mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na John Elarts.

Source: Umuryango.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *