Wednesday, January 22Impamba y'amakuru yizewe

Gushora amafaranga mu muziki mbifata nko kugira “compte bloqué”-Sibomana

Umuhanzi Sibomana wamenyekanye ku izina rya Dr Scientifique

Sibomana Jean Bosco umuvuzi wa gakondo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Scientifique”, amaze gushora amamiliyoni mu ndirimbo 26 amaze gushyira ahagaragara, ariko atagamije inyungu z’ako kanya.

Umuhanzi Sibomana uzwi mu ndirimbo nka: Ubwiza bw’u Rwanda, Shaka Money, Twahisemo neza n’izindi yatangarije impamba.com ko kuba ashora amafaranga mu muziki, ariko nta gire amafaranga ahita agaruza nta gihombo abibonamo kuko abifata nko kubika amafaranga kuri banki udahita ujya kuyabikuza(compte bloqué).

Sibomana bita Scentifique yemeza ko ubuhanzi bwe abufata nk’impano ari na yo mpamvu adacika intege mu guhimba.

Umuhanzi Scientifique yagize ati “ubuhanzi nkora ni ukubaka “network” yo mu minsi iri imbere, kuko usanga ko uko amafaranga uyadepansa(uyakoresha) mu kuririmba ntabwo ahita agaruka ako kanya, ariko navuga ko ari nko kubitsa amafaranga kuri konte bloke (compte bloqué) isaha n’isaha azagaruka”.

Sibomana yaherukaga gutangaza ko yari amaze gukoresha agera muri miliyoni imwe mu buhanzi, ariko ubu zimaze kugera muri eshatu. Yakomeje agira ati “ubushize nari maze kudepansa miliyoni, ariko ubu zishobora kuba zigeze muri eshatu kuko nk’izi ndirimbo maze gukora z’amashusho zantwaye nka miliyoni n’igice ni ukuvuga hamwe n’izo zindi maze gukora za audio (iz’amajwi) miliyoni eshatu zirimo kandi ntagucika intege ndacyakomeje kuko nzi ko imbere ari heza”.

Uyu muhanzi afitiye icyizere muzika ye, mu kubisobanura yagize ati “uko byagenda kose umuziki umunsi ku munsi ugenda wiyubaka utera imbere, ni muri urwo rwego umuziki ngomba gukomeza nkawubaka, kugira ngo imbere hazabe heza ni uko ngomba kudacika intege ngakomeza gushyiramo imbaraga”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *