Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP),aremeza ko mu gihe cy’ibyorezo ari bwo imiryango itari iya Leta (Société civile) ari bwo yakagombye kugaragaza uruhare rwayo mu kunganira Leta.
Uruhare rwa NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) n’indi miryango bakorana mu kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda rurazwi.
Urugero ni uburyo mu gihe cya COVID-19 bitaye ku bantu baba mu buzima bwihariye (key population).
Nk’imiryango itari iya Leta ikaba ibitaho nk’abantu rimwe na rimwe bahabwa akato na bamwe mu bagize sosiyete Nyarwanda.
Iyo havuzwe iki cyiciro humvikana: Abakora umwuga w’uburaya, abana b’abakobwa babyariye iwabo n’abaryamana bahuje igitsina.
Mu guhuza imbaraga imiryango itari iya Leta ikora ibikorwa byo kurengera ubuzima yagiye irangwa no gukorera hamwe nk’uko ikinyamakuru impamba.com mu bihe bitandukanye cyagiye gikurikirana ibikorwa byayo guhera muri 2020
Iyo miryango ni: Strive Foundation Rwanda (SFR), Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), Health Development Initiative (HDI) na Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO).
Kabanyana yavuze ko mu gihe cy’ibyorezo ari bwo imiryango itari iya Leta yagombye kugaragaza uruhare rwayo ati “mu gihe cy’ibyorezo ni ho Sosiyete Sivili twakabaye tugaragaza uruhare rwacu, koko ese wa muturage imibereho ye imeze gute? Ese wa muturage gahunda za Leta ziriho ziramugeraho? Mbese turi ijisho rya Leta”.
Uyu muyobozi ashimangira ko mu gihe cy’amahoro umuturage aba yishimye, ariko mu gihe cy’ibyorezo aba akeneye sosiyete sivili.