Saturday, January 18Impamba y'amakuru yizewe

Gukorera siporo mu rugo no kuyikorera muri “Gym” bitandukaniyehe?

 

Gym ni ingenzi mu buzima

Mugisha John inzobere mu gukoresha abantu siporo mu nzu zabugenewe (Gym) aremeza ko impamvu abantu benshi bahitamo kubagana ari uko iyo umuntu akorera siporo iwe mu rugo atabiha imbaraga cyane, ahubwo igifasha cyane ari ukuyikorera aho uri kumwe n’abandi.

Ibi Mugisha yabitangarije ikinyamakuru impamba.com mu gihe yatangije urubuga rwa YouTube rwitwa “Mugisha Pace Fitness” aho yigisha abakunzi b’imikino siporo bakora bari mu ngo zabo mu gihe hari inzitizi zituma umuntu atajya muri “Gym”.

Ibi byatumye umunyamakuru amubaza niba icyo cyemezo cyo gutoza abantu gukora siporo binyuze kuri YouTube kitazatuma atakaza abakiliya.

Mugisha yakomeje avuga ko siporo akoresha yifashishije ikoranabuhanga kuyikora bidasaba umwanya munini, yagize ati “aho uri mu rugo ushobora kuhakorera siporo, urugero uvuye ku kazi ushobora kugera iwawe ukayikora”.

Yakomeje avuga ko aho bitandukaniye na siporo ibera ahateraniye abantu benshi, ari uko nta gucika intege kubaho ati “muri “Gym” ni “ambiance” ariko siporo yo mu rugo ikorwa kuko uba wabuze umwanya wo kujya aho abandi bakorera siporo”.

Mugisha aratangaza ko siporo yigisha abantu abinyujije ku rubuga rwe rwa YouTube harimo iy’ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga.

Mugisha John yabanje kuba umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletics), ariko nyuma yo kubihagarika, yaje kwihangira imirimo mu gokoresha abantu siporo zikorererwa mu nzu zabugenewe (Gym).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *