Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Karere ka Nyanza ho mu Ntara y’Amajyepfo baranenga ko Hategekimana Philippe bita Biguma ko atazabazwa ibyabereye ku musozi wa Karama.
Mu Bufaransa hakomeje kubera urubanza mu bujurire bwa Hategekimana Philippe Manier Biguma aho yajuririye icyemezo cy’urukiko rwa Rubanda, rwari rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Bavuga ko Hategekimana Philippe Manier Biguma yagize uruhare mu bwicanyi bwahabereye gusa uruhande rw’abaregera indishyi bari basabye urukiko ko Biguma yanaryozwa ubwicanyi bwabereye ku musozi wa Karama.
Ni icyemezo kitashimishije bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Nyanza.
Umwe yagize ati”Kuba Biguma atazabazwa ibyabereye i Karama n’ikibazo kuko ubwicanyi bwahabereye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yabugizemo uruhare bityo yarakwiye kubibazwa”.
Undi nawe yagize ati”ni uko ntacyo umuntu yahita akora gusa kuba Biguma atazabazwa ibyabereye i Karama kandi byose abizi yari n’umutegetsi ntibyari bikwiye yarakwiye kubibazwa”.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyanza Jean Baptiste Niyitegeka avuga ko banyotewe no kubona ubutabera muri uru rubanza rwa Biguma nubwo atabajijwe ibyabereye i Karama kandi yarakwiye kubibazwa.
Uyu muyobozi yagize ati”mbere ntiyabibajijweho n’ubundi ibyaha biramuhama akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu ari nacyo kiruta ibindi bityo n’ubu twizeye ubutabera ko n’ubundi azahamwa n’ibyaha agakatirwa burundu”.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994 bo mu Murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza n’ubundi bavuga ko tariki ya 1 Gicurasi 1994, muri Karama hagabwe igitero cy’abajandarume n’impunzi za bamwe mu Barundi bica abatutsi bari bahahungiye babarirwa hagati y’ibihumbi 27 na 30, Bakavuga ko Biguma yagize uruhare rukomeye muri ubwo bwicanyi.
Biguma ashinjwa kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo witwaga Nyagasaza Narcisse nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru.
Uru rubanza mu bujurire biteganyijwe ko ruzarangira tariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka.