Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yagiriye inama abakora n’abitabira ibirori byo mu minsi mikuru kwirinda kunywa ibisindisha ngo barenze urugero kuko bishobora kubaviramo uburwayi buganisha ku rupfu.
Binyuze mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa X rwahoze ari yo Twitter rwa MINISANTE, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko muri iyi minsi mikuru abantu bakora ibirori ku bwinshi bakanywa inzoga nyinshi ariko bakibagirwa ko mu gihe barengeje urugero bishobora kwangiza umubiri ndetse bigatera uburwayi.
Dr Sabin yagize ati”Inzoga iyo uzinyweye zigera mu bice bitandukanye by’umubiri, igice cya mbere zihungabanya ni umwijima kuko uba ugomba gusohora 90% y’inzoga wanyoye rimwe na rimwe bitwara amasaha menshi kugira ngo icupa rimwe rigushiremo; ibaze gushyiramo irindi cupa birangira uwo mwijima urwaye, impyiko nazo zirahangirikira no mu bwonko.”
Dr Nsanzimana yasabye abantu kwirinda ubusinzi bukabije nk’uko ikinyamakuru imirasire dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Ubushakashatsi bagaragaza ko kunywa inzoga cyane bigabanya ubwenge bikagabanya gutekereza n’imikorere ndetse bikangiza ibice bitandukanye by’umubiri.
Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, (OMS), igaragaza ko abantu miliyoni 2.6 buri mwaka bapfa bazize kunywa ibisindisha, bakaba bangana na 4.7% by’imfu zose muri rusange.
Iyo raporo ya OMS yitwa ‘Global status report on alcohol and health and treatment of substance use disorders’ ivuga ko ibisindisha n’imiti ikoreshwa nk’ibiyobyabwenge bigira ingaruka zikomeye ku buzima ndetse abangana na miliyoni 400 ku Isi babana n’ibibazo biterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.