Usanase yatawe muri yombi
RIB yemeje ko yataye muri yombi umukobwa witwa Usanase Shalon uzwi ku izina rya Jacky
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ari we Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko akurikiranweho gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame, no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.
Kugeza ubu Jacky afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Usanase yaheruka kugarahara ku mbuga nkoranyambaga avuga ibiteye isoni, anenga umugabo bari bagiye kubana nyuma yo kumwambika impeta ko ” atashobora inshingano zo mu buriri.” ndetse yasanze nta mikoro afite nk'uko yabikekaga( abivugana ibitutsi).
Dr. Murangira yavuze ko mu bihano Jacky...