Umwe mu ba DJ bubatse izina mu Rwanda yitabye Imana
DJ Theo wamenyekanye mu kuvanga imiziki, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025, nyuma y’iminsi yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara yari yaramuzahaje.
Nshimiyimana Theogene wamamaye ku izina rya Dj Theo yapfiriye mu bitaro bya Masaka, aho yari yajyanwe kwivuriza kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025.
Dj Theo yabanje kurwarira mu bitaro bizwi nko kwa Kanimba.
Yagiyeyo yumva atameze neza abwirwa ko ari ‘typhoïde’ icyakora uko iminsi yisunikaga agenda aremba ari na ko hagaragara indwara nshya nk'ukuko ikinyamakuru Umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Yaje kuharembera kugeza ubwo atakaje ubushobozi bwo kumva no kuvuga, guhumeka nabwo bisaba ko yongerwa umwuka.
Amakuru avuga ko yaje kujyanwa mu Bitaro bya Masaka kuko amafaranga yo kumwitaho y...