Saturday, January 18Impamba y'amakuru yizewe

Zimwe mu nyungu zo gukora imibonano mpuzabitsina

Abashakashatsi batandukanye berekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina ari ingenzi ndetse uko umuntu akenera kurya kugira ngo agire ubuzima bwiza ari nako n’icyo gikorwa ari ingirakamaro.

Iyo bavuga gukora imibonano mpuzabitsina, aha baba bavuga abantu bakuru kandi babana nk’umugabo n’umugore.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru imirasire, ni uko gukora imibonano mpuzabitsina bifite imimaro igera kuri irindwi.

1.Kongerera umubiri abasirikare

Guhuza ibitsina kenshi byongera abasirikare b’umubiri. Ibi bihuye neza n’uko umuntu uwo ari we wese arwaye, ibanga ryo kugira ngo agire imbaraga ni ukwiyandayanda agakora imibonano mpuzabitsina.

Guhuza ibitsina kenshi byongera abasirikare b’umubiri Ibi bihuye neza n’uko igihe umuntu uwariwe wese arwaye, ibanga ryo kugirango agire imbaraga ni ukwiyandayanda agakora imibonano mpuzabitsina,nk’uko bitangazwa n’abahanga batandukanye, ngo gukora imibonano mpuzabitsina byibura rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru, binganya imbaraga n’ umusirikari w’umubiri (globule) witwa immunoglobin A, iyi ngo ikaba irinda umubiri cyane mu kuba wa kwinjirirwa n’ubukonje bushobora gutuma umuntu atitira agacika intege.

Gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi ngo bingana no kurya inanasi imwe buri munsi. Bityo rero ngo mu kurinda ubudahangarwa bw’umubiri wawe ushobora guhitamo imibonano mpuzabitsina rimwe ku munsi cyangwa ukarya inanasi imwe ku munsi.

2. Kumara umunaniro

Guhuza Igitsina Kenshi Bimara Umunaniro Akenshi umuntu unaniwe ashobora kuvurwa no gukora sport cyangwa, kunywa akarahura ka Divayi n’ibindi. Ibi byose ngo nta kintu birusha kuba wananirwa ugakora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwivura umunaniro.

3. Kwirinda indwara z’umutima

Guhuza ibitsina kenshi bituma wirinda kuba wafatwa n’indwara z’umutima. N’ubwo imibonano mpuzabitsina ngo idashobora kuvura uwarangije gufatwa n’indwara y’umutima ariko ifite ubushobozi bwo kurinda abayikora kuba bafatwa n’indwara z’umutima by’umwihariko ngo ku bagabo bakora imibonano mpuzabitsina byibura kabiri mu cyumweru ngo baba bafite amahirwe menshi yo kutagira aho bahurira n’indwara y’umutima kurusha abayikora inshuro imwe mu kwezi gusa ngo ntiwagakwiye guhata umuntu ko mukorana imibonano mpuzabitsina kuko iyo bibaye ku gahato nta kintu na gito biba bikumariye.

4. Umuti w’ibitotsi

Guhuza igitsina kenshi byongera ibitotsi. Abagore benshi bibaza impamvu iyo barangije gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo mu ijoro ahita asinzira, ibi ngo biterwa n’uduce dutoya tutabasha kuboneka tuvuka iyo amatemba buzi yo mu gitsina cy’umugore amaze kuba menshi twitwa oxytocin dutuma umugabo ahita agira ibitotsi kandi byiza kuburyo n’inzozi zihita zigabanuka kuko aba asa nk’uwibagiwe ibintu byose yahozemo.

5. Gukira ububabare bw’umubiri

Imibonano ituma ukira ububarare bw’umubiri Twa duce two mu matembabuzi yo mu gitsina nitwo twongera imisemburo yitwa endorphins irinda umubiri kuba wakumva ububabare ubwo ari bwo bwose buwuriho, ariko by’umwihariko ngo kubabara umutwe ni cyo kintu cya mbere kigabanywa no gukora imibonano mpuzabitsina. Imibonano mpuzabitsina kandi ngo ishobora kugabanya ububabare ku bantu barwaye indwara ya Diabete rimwe na rimwe ikaba ishobora no gukira burundu.

6. kwirinda indwara ya Kanseri

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abahungu bafite guhera ku myaka 20 kuzamura basohora intanga byibura gatanu mu cyumweru baba bongereye amahirwe yo kutafatwa n’indwara ya Cancer y’amabya ku gipimo cya 30%. Mu gihe abasaza bo iyo basohoye intanga inshuro zirenze 21 mu kwezi baba biyongerera ibyago byo kuba bafatwa na Cancer y’amabya,niyo mpamvu ngo abasore n’abagabo batarengeje imyaka 50 bagakwiye kwimenyereza gukora imibonano mpuzabitsina kenshi naho abasaza barengeje iyi myaka bakagabanya inshuro bakora imibonano mpuzabitsina.

7. Gukora intanga nyinshi

Nk’uko kandi ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza, uko abagabo bagenda batakaza intanga nyinshi igihe bokora imibonano mpuzabitsina ngo ni nako umubiri ugenda urushaho gukora intanga nyinshi kurushaho kandi nzima kurusha iziba zasohotse kurusha abadakora imibonano mpuzabitsina kenshi.

Ibi bikaba bituma kwimenyereza gukora imibonano mpuzabitsina kenshi binatuma umugabo agira ubushobozi bwo kubyara abana bakomeye kandi buzuye, bityo rero niba ubona mugenzi wawe aguhata gukora imibonano mpuzabitsina kenshi, ntugatekereze ko ari inyungu ze ari guharanira cyangwa se abikunda kukurusha, ahubwo ni inyungu kuri mwe mwembi kuko bizabafasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Ubusanzwe umuntu iyo ari muzima aba yakora imibonano mpuzabitsina neza kandi nta kibazo. Indwara muri rusange ntizabuza umuntu gukora imibonano mpuzabitsina n’ubwo yakora inshuro nkeya akoresheje intege nkeya.

Icyakora hari zimwe na zimwe mu ndwara zishobora gutuma umuntu arangiza vuba, cyangwa ntagire ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.

Muri izo ndwara harimo Diyabeti, uburwayi bwa cancer ya Prostate, uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uburwayi, ibibazo byo guhangayika cyane no guhora ku nkeke, umubyibuho ukabije ndetse no kuba umuntu yarikinishije igihe kirekire.

Kugeza ubu amavuriro asanzwe ntarabasha kuvura indwara zitera ibibazo mu mibonano mpuzabitsina cyangwa ngo avure ibijyanye n’ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina.

Abashinwa nibo bonyine babasha kuvura ubu burwayi ndetse n’ingaruka ziterwa nabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *