
Ibitaro bitanga agera muri miliyoni 150 ku bw’amikoro make y’ababigana
Aya ni amakuru avugwa mu bitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumba, ayo mafaranga akaba atangwa ku bw'ibibazo bitandukanye by'ababigana.
Ibi, ni ibyatangajwe ku wa 23 Gashyantare 2025 ku munsi ngarukamwaka wo kuzirikana abarwayi, ubusanzwe uyu munsi ukaba unizihizwa kw’ isi hose mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 33.
Muri abo bavuga ko bamaze imyaka myinshi mu bitaro ku bw'ibibazo bitandukanye, harimo abadafite umwuka wo guhumeka bahora bacometswe ku byuma by’ikoranabuhanga, abadafite abo kubagemurira amafunguro, ababuze ubwishyu ndetse n’abarwayi bo mu mutwe baturutse mu bihugu by’amahanga bakomeje kwitabwaho umunsi ku munsi.
Gusa bitewe no kwakira ibyababayeho, banakwereka ko bashima abaganga babitaho umunsi ku munsi kandi bizera ko bafite Imana izabafasha gusezererwa, bagataha iwabo...