
Ibyerekeye imisoro mu Rwanda bigiye kuvugururwa.
Bizakorwa mu byiciro bitatu, birimo kongera imisoro yari isanzwe, gushyiraho umusoro mushya ndetse no gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa bitari bisanzwe biwutanga.
Ibi ni bimwe mu byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025, iyobowe na Perezida Kagame.
Icyiciro cya mbere kigizwe no kongera umusoro. Ibi bivuze ko ibi bicuruzwa birebwa n’iri zamuka, ari ibyari bisanzwe bitanga umusoro, ariko ukaba ugiye kwiyongera. Ibyo birimo inzoga n’itabi nk’uko ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Ikindi cyiciro ni icy’ibicuruzwa bitari bisanzwe byishyura umusoro ku nyongeragaciro, bitewe n’uko Leta yifuzaga ko byiyongera, bikarushaho gukoreshwa n’abaturage benshi. Ibyo birimo nka telefoni ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho umusoro mushya utari usanzweho, wahawe izina rya ‘Digital Services Tax.’ Uyu ni umusoro uzajya ukatwa kuri serivisi z’ikoranabuhanga, zikomoka hanze y’igihugu. Urugero, ni nk’abishyura Netflix, Amazon n’izindi serivisi ziri muri icyo cyiciro
Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yasobanuye ko impamvu yo gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa birimo nka telefoni, ari uko hari intambwe imaze guterwa ku mubare w’Abanyarwanda bazitunze.
Murangwa yagize ati “ni imisoro isanzwe iriho, ariko hakaba hari serivisi zitandukanye mu gihugu mu bucuruzi zitayitangaga nk’umusoro ku nyongeragaciro. Urugero, uyu musoro ntabwo watangwaga kuri za telefoni mu rwego rwo gushyigikira ko Abanyarwanda benshi bakoresha telefoni, kandi kugeza ubu bisa nk’aho twabigezeho. Hafi 80% by’Abanyarwanda, bafite telefoni.”
Yongeyeho ati “twazamuye imisoro ku itabi, hanazamurwa imisoro ku nzoga.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko hagiyeho n’umusoro mushya uzwi nka ‘Digital Services Tax’, uzajya ukatwa ku bantu bakoresha serivisi z’ikoranabuhanga ziva hanze y’igihugu nk’abishyura Netflix, Amazon n’izindi serivisi nk’izo.
Yagize ati “Abanyarwanda benshi bakoresha serivisi ziva hanze y’igihugu zijyanye n’ikoranabuhanga. Urugero harimo Netflix, Amazon n’izindi serivisi nk’izo.”
Ishingiro ryo kuzamura umusoro muri ibi bihe
Minisitiri Murangwa yavuze ko icyemezo cyo kuzamura umusoro kijyanye na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati “Icyo twashingiyeho gikomeye, ni icyifuzo cyo kuva aho turi, n’aho dushaka kugana. Nk’uko tubizi, turi mu mwaka wa mbere wo gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ya NST2, kandi bikaba bisaba amikoro. Kugira ngo igihugu gitere imbere kive ku rwego rumwe kijye ku rundi, bisaba ubushobozi kandi ubushobozi ni imisoro.”
Uyu muyobozi yatanze icyizere cy’uko imisoro yazamuwe yasuzumwe byimbitse, bikagaragara ko ishoboka. Ati “Twarashishoje cyane, dusanga iyo misoro ari ibintu bishoboka. Ntabwo twemeje imisoro idashoboka.”
Ku bijyanye n’igihe iyi misoro izatangira kubahirizwa, Minisitiri Murangwa yavuze ko yose itazagiraho icya rimwe kuko iyi ari gahunda y’imyaka itanu.
Ati “Imisoro yose ntabwo izahita igiraho icya rimwe, ni gahunda y’imyaka itanu. Kuva muri uyu mwaka kugera mu 2029. Buri mwaka hari imisoro twateganyije ko izagenda ishyirwaho, kandi tuzabisobanura neza kugira ngo ababishinzwe n’abo bireba bose babyumve neza.”
Uyu muyobozi yavuze ko gahunda igiye gukurikiraho ari ugusobanura iby’iyi misoro, nyuma hakazakurikiraho gahunda yo guhura n’abarebwa n’iki cyemezo mbere yo kubaherekeza muri uru rugendo.