Sunday, April 27Impamba y'amakuru yizewe

Month: March 2025

Umuhanzi Jessica Simpson agiye kongera kwigaragaza

Umuhanzi Jessica Simpson agiye kongera kwigaragaza

Imyidagaduro
Nyuma y’imyaka 15 atagaragara mu ruhando rwa muzika, Jessica Simpson, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop na sinema, yongeye gusubira ku rubyiniro. Uyu mwanzuro wo kugaruka mu muziki yawufashe nyuma yo kwimukira i Nashville, aho yabonye umuryango w’abahanzi bamufasha gusohora EP ye nshya yise "Nashville Canyon, Igice cya 1", igizwe n’indirimbo eshanu. Muri iyi EP, Jessica agaragaza impinduka zikomeye mu njyana ye, aho yerekeje ku njyana ya soul na rockabilly. Mu kiganiro yagiranye na PEOPLE, yatangaje ko kuva yahagarika kunywa inzoga mu mwaka wa 2017, yabashije kwisanga no kwandika indirimbo zifite ukuri n’ubutumwa butomoye. Uyu muhanzi yagize ati "nyuma yo guhagarika inzoga, numvise nsubiye kuba uwo ndi we, kandi ibyo byatumye mbasha kwandika no kuririmba indirimbo zituruka ku...
Nyarugenge: Abakekwaho ubujra bahagurukiwe

Nyarugenge: Abakekwaho ubujra bahagurukiwe

Mu Rwanda
  Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazihanganira na busa abantu bumva ko bazatungwa no kwiba cyangwa gushikuza iby’abandi, ibasaba kuyoboka imirimo y’amaboko, kuko amayeri yose bakoresha mu gucucura rubanda yavumbuwe. Ni nyuma y’uko, ku wa 12 Werurwe 2025, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagali ka Nyarufunzo, hafatiwe abantu bakekwaho ubujura. Abafashwe ni abasore babiri, Ngerageza Eric na Manishimwe John, batawe muri yombi bakekwaho kwiba abaturage mu ngo zabo, bakoresheje imfunguzo bacurishije nk'uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha ikinyamakuru umuseke.rw. CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese urya iby’abandi babiriye icyuya. Yagize ati “abantu badashaka gukora bakumva k...
 Menya ba Guverineri 10 bayoboye BNR 

 Menya ba Guverineri 10 bayoboye BNR 

Ubukungu
BNR ari yo Banki Nkuru y'u Rwanda yagize abayobozi banyuranye kuva yashingwa mu mwaka wa 1964, ariko usanga kenshi ugezweho ari we umenyekana. Imyaka ikabakaba 61 irashize Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) itangiye ibikorwa byayo, mu rugendo rwatumye iyi banki igira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda. Iyi banki yafunguwe bwa mbere mu 1964, nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda rubonye ubwigenge nk'uko ikinyamakuru inyarwanda.com dukesha iyi nkuru kibitangaza.  Mu bihe by’ubukoloni, ubukungu bw’u Rwanda n’inshingano ubusanzwe zuzuzwa na banki nkuru z’ibihugu, byose byakorwaga n’abakoloni aho bari barashyizeho Urwego ruzwi nka ’Banque d’emission du Rwanda et du Burundi (BERB)’ ihabwa icyicaro i Bujumbura, ikagira n’ishami i Kigali. Mu nshingano za Banki hari harimo gucunga politiki y’ifaranga...