
Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazihanganira na busa abantu bumva ko bazatungwa no kwiba cyangwa gushikuza iby’abandi, ibasaba kuyoboka imirimo y’amaboko, kuko amayeri yose bakoresha mu gucucura rubanda yavumbuwe.
Ni nyuma y’uko, ku wa 12 Werurwe 2025, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagali ka Nyarufunzo, hafatiwe abantu bakekwaho ubujura.
Abafashwe ni abasore babiri, Ngerageza Eric na Manishimwe John, batawe muri yombi bakekwaho kwiba abaturage mu ngo zabo, bakoresheje imfunguzo bacurishije nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha ikinyamakuru umuseke.rw.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese urya iby’abandi babiriye icyuya.
Yagize ati “abantu badashaka gukora bakumva ko bazatungwa n’ibyo bibye ntabwo bizabahira.”
Uyu muvugizi wa Polisi yasobanuye ko nta mujura ufatwa ngo ahite arekurwa, nk’uko bikunze kuvugwa na bamwe mu baturage bagaragaza ko iyo abajura bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi, batamarayo kabiri, ati “twabafatiye ingamba.”
CIP Gahonzire yasabye abaturage gukorana n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu gutanga amakuru, hagamijwe kurandura ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi.
Hagati ya 7 na 8 Werurwe 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge yafashe abajura batatu bibaga abaturage babateze bakabagirira nabi, bamwe muri bo bafatanywe ibyuma bakoreshaga.
Aba biyongereye ku bandi barenga 30 batawe muri yombi, bakekwaho gutegera abagenzi mu nzira bakabashikuza ibyabo, kubakomeretsa, ndetse no kwinjira mu nzu bagasahura ibirimo.
Abo bari barazengereje abatuye imirenge ya Gitega, Nyakabanda, na Rwezamenyo, byo mu Karere ka Nyarugenge.
CIP Gahonzire aherutse gutangaza ko urwego rushinzwe umutekano w’abaturage n’ibyabo rwaharugukiye ibikorwa bibangamira umutekano wabo.
Yagize ati “turizeza abaturage batuye hariya ko umutekano urambye, bahumure, turahari.”
Abayoka ubujura baributswa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.