Nyuma y’imyaka 15 atagaragara mu ruhando rwa muzika, Jessica Simpson, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop na sinema, yongeye gusubira ku rubyiniro.
Uyu mwanzuro wo kugaruka mu muziki yawufashe nyuma yo kwimukira i Nashville, aho yabonye umuryango w’abahanzi bamufasha gusohora EP ye nshya yise “Nashville Canyon, Igice cya 1”, igizwe n’indirimbo eshanu.
Muri iyi EP, Jessica agaragaza impinduka zikomeye mu njyana ye, aho yerekeje ku njyana ya soul na rockabilly. Mu kiganiro yagiranye na PEOPLE, yatangaje ko kuva yahagarika kunywa inzoga mu mwaka wa 2017, yabashije kwisanga no kwandika indirimbo zifite ukuri n’ubutumwa butomoye.
Uyu muhanzi yagize ati “nyuma yo guhagarika inzoga, numvise nsubiye kuba uwo ndi we, kandi ibyo byatumye mbasha kwandika no kuririmba indirimbo zituruka ku marangamutima nyayo.”
Indirimbo “Blame Me” iri kuri iyi EP nshya igaruka ku ngaruka z’ibikomere by’urukundo rwananiranye. Iyi ndirimbo imaze kugera mu ndirimbo 10 za mbere zikunzwe kuri Apple Music, igaragaza uburyo Jessica yagarutse afite imbaraga n’ubuhanga bwo gutanga ubutumwa bufatika.
Mu bitaramo by’imbona nkubone, Jessica Simpson yongeye gutaramira abafana be mu birori bikomeye bya South by Southwest (SXSW) byabereye i Austin, Texas nk’uko ikinyamakuru inyarwanda.com dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Aho yaririmbye indirimbo nshya nka “Breadcrumbs”, “Leave” ndetse n’iyakunzwe cyane “These Boots Are Made for Walkin'”. Yavuze ko kugaruka ku rubyiniro byamufashije kongera kwisanga no kwiyumvamo imbaraga nshya.
Jessica Simpson agaragaza impinduka zidasanzwe mu mwuga we w’umuziki, aho yerekeje ku njyana ifite umuzi ukomeye muri Nashville, ikamufasha gusohora umuziki wuje amarangamutima.
Abakunzi be bishimiye cyane uburyo yakiriye impinduka mu buhanzi bwe, ari nako bakomeza kumushyigikira mu rugendo rushya rw’umuziki.