Sunday, April 27Impamba y'amakuru yizewe

Month: April 2025

Ishyaka rya Joseph Kabila ryahagaritswe

Ishyaka rya Joseph Kabila ryahagaritswe

Mu Mahanga
Ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabange Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byahagaritswe ku butaka bw’icyo gihugu, rishinjwa gushyigikira u Rwanda n’umutwe wa M23. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wungirije, Nico-Premion, rivuga ko guhera ku wa 19 Mata 2025, ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ritemerewe gukorera muri RDC nk'uko ikinyamakuru umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza. PPRD ishinjwa kuba ntaho yigeze yamagana u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23, ndetse no kuba Kabila, umuyobozi w’ikirenga wayo, ari i Goma, umujyi ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC/M23. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko guhagarika PPRD muri RDC ari umwanzuro wafashwe hashingiwe ku itegeko n°04/002 ryo ku wa 15 Werurwe 2004 rigenga amashyaka ya ...
Abakoresha imbuga nkoranyambaga barasabwa kwirinda imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside

Abakoresha imbuga nkoranyambaga barasabwa kwirinda imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside

Mu Rwanda
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abakoresha imbugankoranyambaga (social media), kwirinda imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ubu butumwa, RIB ibutanze mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31  Jenoside yakorewe Abatutsi. RIB, yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika, iti “  Abakoresha imbuga nkoranyambaga birinde imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigamije kuyobya rubanda nko kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo cyangwa kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.” Urwego rw’ubugenzacyaha,RIB, rwibukije kandi buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside,guhakana no gupfob...