Friday, April 25Impamba y'amakuru yizewe

Ishyaka rya Joseph Kabila ryahagaritswe

Joseph Kabila

Ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabange Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byahagaritswe ku butaka bw’icyo gihugu, rishinjwa gushyigikira u Rwanda n’umutwe wa M23.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wungirije, Nico-Premion, rivuga ko guhera ku wa 19 Mata 2025, ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ritemerewe gukorera muri RDC nk’uko ikinyamakuru umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza.

PPRD ishinjwa kuba ntaho yigeze yamagana u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23, ndetse no kuba Kabila, umuyobozi w’ikirenga wayo, ari i Goma, umujyi ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC/M23.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko guhagarika PPRD muri RDC ari umwanzuro wafashwe hashingiwe ku itegeko n°04/002 ryo ku wa 15 Werurwe 2004 rigenga amashyaka ya politiki.

Yasobanuye ko PPRD yarenze ku mategeko agenga amashyaka ya politiki, ndetse n’inshingano agomba kubahiriza ku bijyanye n’ubusugire n’ubumwe bw’igihugu.

Iyi Minisiteri yanatangaje ko igiye kurega ishyaka rya Kabila mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, kugira ngo abayobozi baryo bagezwe imbere y’ubutabera baregwa ubugambanyi n’ibindi byaha bikomeye.

Ku wa 7 Werurwe 2025, Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, yari yatangaje ko abayobozi bakuru muri PPRD bakekwaho gukorana n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC.

Ku wa 8 Werurwe, Umushinjacyaha wa Gisirikare, Colonel Ntambwe Kapenga Benjamin, yasabye Umunyamabanga Uhoraho wa PPRD, Emmanuel Ramazani Shadari, kwitaba ku itariki ya 10 Werurwe.
Col. Ntambwe yahamagaje kandi Visi Perezida wa PPRD, Aubin Minaku, n’Umunyamabanga Uhoraho wungirije w’iri shyaka, Ferdinand Kambere, kugira ngo bahe ubutabera ibisobanuro.
Ishyaka rya Joseph Kabila ryahagaritswe nyuma y’aho abayobozi bo muri RDC, barimo na Perezida Félix Tshisekedi, bashinje Kabila gufasha AFC/M23. Ni ikirego PPRD yateye utwatsi.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahaye gasopo amashyaka yose akorera muri Congo ko uzagaragaza kutamagana u Rwanda na AFC/M23 azafatwa nk’udashyigikiye ubumwe bw’igihugu n’ubusugire bwacyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *