Saturday, January 18Impamba y'amakuru yizewe

Imana yampaye umugezi w’indirimbo udakama-Tonzi

Umuhanzi Tonzi

Umuhanzi, Clementine Uwitonze uzwi ku izina rya Tonzi, yemeza ko Imana yamuhaye impano yo guhora ahanga indirimbo ziyihimbaza (Gospel).

Ibi, yabitangaje mu gihe yitegura gushyira hanze album ye ya cumi muri uyu mwaka wa 2025.

Ni nyuma y’uko ku wa 31 Werurwe 2024 yamuritse album ye ya cyenda yise ‘Respect’ mu gitaramo cy’amateka, cyongeye guhuza itsinda rya “The Sisters” ribarizwamo Tonzi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, na Phanny Wibabara.

Iyi album nshya y’uyu muhanzi avuga ko izaba igizwe n’indirimbo ze bwite n’izo yakoranye n’abandi bahanzi nk’uko ikinyamakuru Umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Tonzi yagize ati “muri 2025 ndateganya gushyira hanze album ya 10, ntagihindutse, narayirangije, bishobotse nzayimurikira abakunzi banjye.”

Umuhanzi Tonzi ufite inararibonye mu muziki avuga ko Imana yamuhaye umugezi w’indirimbo zidakama, ko uko azajya ashobozwa kuzikora muri studio, azajya azisangiza abakunda ibihangano bye.

Asobanura kandi ko ibyo agambirira byose bigamije kuzamura icyubahiro cy’Imana binyuze mu bihangano no gukomeza gufatanya mu guteza imbere ubuhanzi muri rusange buhimbaza Imana (Gospel).

Tonzi yakomeje agira ati“hari n’ibindi byiza mbateganyiriza, nzagenda mbamenyesha uko mbishobojwe n’Imana.”

Ubwo Tonzi yiteguraga kumurika album ye ya cyenda, yahishuye ko kuririmba biri mu bimugize, ko nta mpamvu n’imwe yamutera gucika intege, ati “Imana ifite ukuntu igenda ibikora, kuko ari yo yampaye iyerekwa.”

Muri uku kwezi Tonzi yashyize hanze indirimbo ya mbere yitwa ‘Merci’.

Tonzi amaze gushyira hanze album 9, ari zo: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I Am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect.

Izi ndirimbo zikaba ziri mu za kunzwe cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *