Vestine Ishimwe uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel music) yaba agiye kurongorwa n’Umunyaburkinafaso w’imyaka 42.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mukobwa wabonye izuba tariki ya 2 Mata 2003, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we witwa , OUEDRAOGO IDRISSA wo muri Burikinafaso , mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Uyu umuhango wo gushyingirwa mu mategeko watangiye saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa 15 Mutarama 2025.
Ngo nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho n’amafoto muri uyu muhango kuko ari itegeko ryati ryatanzwe n’abareberera inyungu z’uyu mukobwa muri muzika.
Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza.
Ni bamwe mu baririmbyi bakunzwe mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku Isi mu bavuga Ikinyarwanda.
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka “Ibuye” n’izindi.