Monday, March 31Impamba y'amakuru yizewe

Author: Impamba Reporter

Umuhanzi Jessica Simpson agiye kongera kwigaragaza

Umuhanzi Jessica Simpson agiye kongera kwigaragaza

Imyidagaduro
Nyuma y’imyaka 15 atagaragara mu ruhando rwa muzika, Jessica Simpson, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop na sinema, yongeye gusubira ku rubyiniro. Uyu mwanzuro wo kugaruka mu muziki yawufashe nyuma yo kwimukira i Nashville, aho yabonye umuryango w’abahanzi bamufasha gusohora EP ye nshya yise "Nashville Canyon, Igice cya 1", igizwe n’indirimbo eshanu. Muri iyi EP, Jessica agaragaza impinduka zikomeye mu njyana ye, aho yerekeje ku njyana ya soul na rockabilly. Mu kiganiro yagiranye na PEOPLE, yatangaje ko kuva yahagarika kunywa inzoga mu mwaka wa 2017, yabashije kwisanga no kwandika indirimbo zifite ukuri n’ubutumwa butomoye. Uyu muhanzi yagize ati "nyuma yo guhagarika inzoga, numvise nsubiye kuba uwo ndi we, kandi ibyo byatumye mbasha kwandika no kuririmba indirimbo zituruka ku...
Nyarugenge: Abakekwaho ubujra bahagurukiwe

Nyarugenge: Abakekwaho ubujra bahagurukiwe

Mu Rwanda
  Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazihanganira na busa abantu bumva ko bazatungwa no kwiba cyangwa gushikuza iby’abandi, ibasaba kuyoboka imirimo y’amaboko, kuko amayeri yose bakoresha mu gucucura rubanda yavumbuwe. Ni nyuma y’uko, ku wa 12 Werurwe 2025, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagali ka Nyarufunzo, hafatiwe abantu bakekwaho ubujura. Abafashwe ni abasore babiri, Ngerageza Eric na Manishimwe John, batawe muri yombi bakekwaho kwiba abaturage mu ngo zabo, bakoresheje imfunguzo bacurishije nk'uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha ikinyamakuru umuseke.rw. CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yabwiye UMUSEKE ko Polisi itazihanganira uwo ari we wese urya iby’abandi babiriye icyuya. Yagize ati “abantu badashaka gukora bakumva k...
 Menya ba Guverineri 10 bayoboye BNR 

 Menya ba Guverineri 10 bayoboye BNR 

Ubukungu
BNR ari yo Banki Nkuru y'u Rwanda yagize abayobozi banyuranye kuva yashingwa mu mwaka wa 1964, ariko usanga kenshi ugezweho ari we umenyekana. Imyaka ikabakaba 61 irashize Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) itangiye ibikorwa byayo, mu rugendo rwatumye iyi banki igira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda. Iyi banki yafunguwe bwa mbere mu 1964, nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda rubonye ubwigenge nk'uko ikinyamakuru inyarwanda.com dukesha iyi nkuru kibitangaza.  Mu bihe by’ubukoloni, ubukungu bw’u Rwanda n’inshingano ubusanzwe zuzuzwa na banki nkuru z’ibihugu, byose byakorwaga n’abakoloni aho bari barashyizeho Urwego ruzwi nka ’Banque d’emission du Rwanda et du Burundi (BERB)’ ihabwa icyicaro i Bujumbura, ikagira n’ishami i Kigali. Mu nshingano za Banki hari harimo gucunga politiki y’ifaranga...
Ibitaro bitanga agera muri miliyoni 150 ku bw’amikoro make y’ababigana

Ibitaro bitanga agera muri miliyoni 150 ku bw’amikoro make y’ababigana

Mu Rwanda
Aya ni amakuru avugwa mu bitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumba, ayo mafaranga akaba atangwa ku bw'ibibazo bitandukanye by'ababigana. Ibi, ni ibyatangajwe ku wa 23 Gashyantare 2025 ku munsi ngarukamwaka wo kuzirikana abarwayi, ubusanzwe uyu munsi ukaba unizihizwa kw’ isi hose mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 33. Muri abo bavuga ko bamaze imyaka myinshi mu bitaro ku bw'ibibazo bitandukanye, harimo abadafite umwuka wo guhumeka bahora bacometswe ku byuma by’ikoranabuhanga, abadafite abo kubagemurira amafunguro, ababuze ubwishyu ndetse n’abarwayi bo mu mutwe baturutse mu bihugu by’amahanga bakomeje kwitabwaho umunsi ku munsi. Gusa bitewe no kwakira ibyababayeho, banakwereka ko bashima abaganga babitaho umunsi ku munsi kandi bizera ko bafite Imana izabafasha gusezererwa, bagataha iwabo...
Impinduka mu gutanga umusoro

Impinduka mu gutanga umusoro

Mu Rwanda
Ibyerekeye imisoro mu Rwanda bigiye kuvugururwa. Bizakorwa mu byiciro bitatu, birimo kongera imisoro yari isanzwe, gushyiraho umusoro mushya ndetse no gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa bitari bisanzwe biwutanga. Ibi ni bimwe mu byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025, iyobowe na Perezida Kagame. Icyiciro cya mbere kigizwe no kongera umusoro. Ibi bivuze ko ibi bicuruzwa birebwa n’iri zamuka, ari ibyari bisanzwe bitanga umusoro, ariko ukaba ugiye kwiyongera. Ibyo birimo inzoga n’itabi nk'uko ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza. Ikindi cyiciro ni icy’ibicuruzwa bitari bisanzwe byishyura umusoro ku nyongeragaciro, bitewe n’uko Leta yifuzaga ko byiyongera, bikarushaho gukoreshwa n’abaturage benshi. Ibyo birimo nka telef...
Ruhango: Hari abatangiye kubazwa ibya za mudasobwa zibwe

Ruhango: Hari abatangiye kubazwa ibya za mudasobwa zibwe

Mu Rwanda
Mu kigo cy'amashuri cya GS Muhororo mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango haravugwa ubujura bwa mudasobwa 16 (Computers), Umuyobozi waryo n’Umukozi batangiye kubibazwaho. Ikibazo cy’ubujura bwa mudasobwa 16 kivugwa muri GS ya Muhororo cyamenyekanye saa ine zo kuri uyu wa Gatanu tliki ya 31 Mutarama 2025. Amakuru avuga ko bamenye ko muri iki Kigo hibwe mudasobwa z’ishuri 16 mu ijoro ryakeye. Ayo makuru avuga ko babimenyesheje inzego z’umutekano iz’Ubugenzacyaha n’iza Polisi bihutira kujyayo. Umwe mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru umuseke.rw dukesha iyi nkuru yagize ati"Polisi na RIB bahageze bayoberwa uburyo zibwemo kuko butasobanutse". Ayo makuru avuga kandi ko Ubuyobozi bw’ikigo n’abarinzi bavuga ko hishwe ingufuri y’urugi rw’inyuma, ariko wareba ...
Umwe mu ba DJ bubatse izina mu Rwanda yitabye Imana

Umwe mu ba DJ bubatse izina mu Rwanda yitabye Imana

Amakuru Mashya
DJ Theo wamenyekanye mu kuvanga imiziki, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 21 Mutarama 2025, nyuma y’iminsi yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara yari yaramuzahaje. Nshimiyimana Theogene wamamaye ku izina rya Dj Theo yapfiriye mu bitaro bya Masaka, aho yari yajyanwe kwivuriza kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025. Dj Theo yabanje kurwarira mu bitaro bizwi nko kwa Kanimba. Yagiyeyo yumva atameze neza abwirwa ko ari ‘typhoïde’ icyakora uko iminsi yisunikaga agenda aremba ari na ko hagaragara indwara nshya nk'ukuko ikinyamakuru Umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza. Yaje kuharembera kugeza ubwo atakaje ubushobozi bwo kumva no kuvuga, guhumeka nabwo bisaba ko yongerwa umwuka. Amakuru avuga ko yaje kujyanwa mu Bitaro bya Masaka kuko amafaranga yo kumwitaho y...
Vestine uzwi muri “Gospel” agiye kurongorwa n’umunyamahaga umuruta cyane

Vestine uzwi muri “Gospel” agiye kurongorwa n’umunyamahaga umuruta cyane

Imyidagaduro
Vestine Ishimwe uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel music) yaba agiye kurongorwa n’Umunyaburkinafaso w’imyaka 42. Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru umuseke  dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mukobwa wabonye izuba tariki ya 2 Mata 2003, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we witwa , OUEDRAOGO IDRISSA wo muri Burikinafaso ,  mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Uyu umuhango wo gushyingirwa mu mategeko watangiye  saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa 15 Mutarama 2025. Ngo nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho n’amafoto muri uyu muhango kuko   ari itegeko ryati ryatanzwe n’abareberera inyungu z’uyu mukobwa muri muzika. Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza. Ni bamwe mu...
Imana yampaye umugezi w’indirimbo udakama-Tonzi

Imana yampaye umugezi w’indirimbo udakama-Tonzi

Imyidagaduro
Umuhanzi, Clementine Uwitonze uzwi ku izina rya Tonzi, yemeza ko Imana yamuhaye impano yo guhora ahanga indirimbo ziyihimbaza (Gospel). Ibi, yabitangaje mu gihe yitegura gushyira hanze album ye ya cumi muri uyu mwaka wa 2025. Ni nyuma y’uko ku wa 31 Werurwe 2024 yamuritse album ye ya cyenda yise ‘Respect’ mu gitaramo cy’amateka, cyongeye guhuza itsinda rya "The Sisters" ribarizwamo Tonzi, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, na Phanny Wibabara. Iyi album nshya y’uyu muhanzi avuga ko izaba igizwe n’indirimbo ze bwite n’izo yakoranye n’abandi bahanzi nk'uko ikinyamakuru Umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza. Tonzi yagize ati "muri 2025 ndateganya gushyira hanze album ya 10, ntagihindutse, narayirangije, bishobotse nzayimurikira abakunzi banjye.” Umuhanzi Tonzi ufite inararibony...
Zimwe mu nyungu zo gukora imibonano mpuzabitsina

Zimwe mu nyungu zo gukora imibonano mpuzabitsina

Ubuzima
Abashakashatsi batandukanye berekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina ari ingenzi ndetse uko umuntu akenera kurya kugira ngo agire ubuzima bwiza ari nako n'icyo gikorwa ari ingirakamaro. Iyo bavuga gukora imibonano mpuzabitsina, aha baba bavuga abantu bakuru kandi babana nk'umugabo n'umugore. Nk'uko tubikesha ikinyamakuru imirasire, ni uko gukora imibonano mpuzabitsina bifite imimaro igera kuri irindwi. 1.Kongerera umubiri abasirikare Guhuza ibitsina kenshi byongera abasirikare b’umubiri. Ibi bihuye neza n’uko umuntu uwo ari we wese arwaye, ibanga ryo kugira ngo agire imbaraga ni ukwiyandayanda agakora imibonano mpuzabitsina. Guhuza ibitsina kenshi byongera abasirikare b’umubiri Ibi bihuye neza n’uko igihe umuntu uwariwe wese arwaye, ibanga ryo kugirango agire imbaraga ni u...