Friday, November 22Impamba y'amakuru yizewe

Author: Impamba Reporter

Munyanshoza aragira inama abana bahimba indirimbo zo kwibuka

Munyanshoza aragira inama abana bahimba indirimbo zo kwibuka

Imyidagaduro
Umuhanzi Munyanshoza umenyerewe mu ndirimbo zo kwibuka, avuga ko indirimbo zo kwibuka zigira injyana yazo ndetse agira n’icyo avuga ku bana bifuza kugera ikirenge mu cy’abahanzi basanzwe baririmba indirimbo zo kwibuka. Mu kiganiro na impamba.com Munyanshoza yavuze ko abo bana batangiye kuririmba indirimbo zo kwibuka nubwo bazi kuririmba neza, ariko bakeneye amahugurwa ati “burya indirimbo yo kwibuka igira injyana yayo ndetse ikagira n’uburyo itanga ubutumwa, ukagira n’imvugo ugomba kuvuga  n’uburyo nawe uyiririmba, iyo uri kuri “Scene” abantu bakureba, uburyo uba witwaye na byo hari uburyo bigomba gukorwa atari ugupfa kubikora uko ushatse”. Munyanshoza avuga ku bana bahimba muri iki gihe yagize ati “birashoboka ko hari abandi bana batangira guhimba, ariko ugasanga haracyari injyana z...
Umushinga ugamije kuzamura imibereho y’abarimu bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ugezehe?

Umushinga ugamije kuzamura imibereho y’abarimu bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ugezehe?

Uburezi
Umushinga “Teacher connekt” wamuritswe bwa mbere na Bwana Uwayezu Theoneste, umuyobozi wa FONMAC (Focus on mothers and children) akaba ari nawe watangije uwo mushinga. Uyu mushinga yasobanuriye impuguke mpuzamahanga zateraniye zigeze guteranira murii Kigali Convention Center mu nama ya eLearning Africa, ugamije gufasha abakora umwuga w’uburezi kugaragaza impano zabo n’imishinga yabo maze habeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya butuma babasha kugeza ibikorwa byabo mu ruhando mpuzamahanga no kubibyaza amafanga, arikoigikomeje kwibazwa ni ukumenya aho uyu mushinga waba ugeze cyangwa se niba utari kimwe n’iyo tuzi ivuka ejo ikazima. Uwayezu yagize ati “mu bisanzwe nk’uko abarezi basanzwe bari mu bahanga isi itunze, hagiye kubaho igikorwa cyo kubahuriza hamwe ku buryo ku isi umuntu uzajya uk...