Monday, December 23Impamba y'amakuru yizewe

Author: Impamba Reporter

Kabanyana yemeza ko imiryango itari iya Leta ari ijisho rya Leta

Kabanyana yemeza ko imiryango itari iya Leta ari ijisho rya Leta

Ubuzima
Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP),aremeza ko mu gihe cy’ibyorezo ari bwo imiryango itari iya Leta (Société civile) ari bwo yakagombye kugaragaza uruhare rwayo mu kunganira Leta. Uruhare rwa NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) n'indi miryango bakorana mu kurengera ubuzima bw'Abanyarwanda rurazwi. Urugero ni uburyo mu gihe cya COVID-19 bitaye ku bantu baba mu buzima bwihariye (key population). Nk'imiryango itari iya Leta ikaba ibitaho nk'abantu rimwe na rimwe bahabwa akato na bamwe mu bagize sosiyete Nyarwanda. Iyo havuzwe iki cyiciro humvikana: Abakora umwuga w’uburaya, abana b’...
Gushora amafaranga mu muziki mbifata nko kugira “compte bloqué”-Sibomana

Gushora amafaranga mu muziki mbifata nko kugira “compte bloqué”-Sibomana

Imyidagaduro
Sibomana Jean Bosco umuvuzi wa gakondo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Scientifique”, amaze gushora amamiliyoni mu ndirimbo 26 amaze gushyira ahagaragara, ariko atagamije inyungu z’ako kanya. Umuhanzi Sibomana uzwi mu ndirimbo nka: Ubwiza bw’u Rwanda, Shaka Money, Twahisemo neza n’izindi yatangarije impamba.com ko kuba ashora amafaranga mu muziki, ariko nta gire amafaranga ahita agaruza nta gihombo abibonamo kuko abifata nko kubika amafaranga kuri banki udahita ujya kuyabikuza(compte bloqué). Sibomana bita Scentifique yemeza ko ubuhanzi bwe abufata nk’impano ari na yo mpamvu adacika intege mu guhimba. Umuhanzi Scientifique yagize ati “ubuhanzi nkora ni ukubaka “network” yo mu minsi iri imbere, kuko usanga ko uko amafaranga uyadepansa(uyakoresha) mu kuririmba ntabwo ahita agaruka ak...
Mabondo ni umwe mu batawe muri yombi, ese barakekwaho iki?

Mabondo ni umwe mu batawe muri yombi, ese barakekwaho iki?

Mu Rwanda
Urwego rw'Igihugu  rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Mwiseneza Jerome, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda n’umuhesha w’inkiko witwa Mabondo Semahoro Victor n’abandi bo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu bandi batawe muri yombi bafatwa nk’abafatanyacyaha barimo Mukadusabe Marcelline wigize umuhuza, bamwe bazwi nk’abakomisiyoneri akaba yarakoranaga na Mabondo, Mukeshimana Seraphine umugore wa Jean Claude Hagumubuzima ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana na Ntuyenabo wahuje Mukeshimana na Mwiseneza. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira urwego rw’umwuga, aho Mabondo yiyitaga ko ari umwavoka wunga...
Opinion: Africa needs a revolutionary shift in skill-building for industrial transformation

Opinion: Africa needs a revolutionary shift in skill-building for industrial transformation

Sesengura
As we mark Africa Industrialisation Day, we are reminded of the transformative potential of industrialisation in reshaping the continent’s economic landscape, generating employment, and raising standards of living for the approximately 1.5 billion inhabitants. Yet, as we look toward a future driven by the Fourth Industrial Revolution and the rise of automation, advanced manufacturing, digital transformation, and Artificial Intelligence, the question emerges: How do we best prepare Africa’s workforce for this new age? The answer lies in building a robust base of project management skills—skills that are not just peripheral but central to successful industrialisation. The history of industrial revolutions tells a compelling story. Each era of technological advancement, from the age ...
Munyanshoza aragira inama abana bahimba indirimbo zo kwibuka

Munyanshoza aragira inama abana bahimba indirimbo zo kwibuka

Imyidagaduro
Umuhanzi Munyanshoza umenyerewe mu ndirimbo zo kwibuka, avuga ko indirimbo zo kwibuka zigira injyana yazo ndetse agira n’icyo avuga ku bana bifuza kugera ikirenge mu cy’abahanzi basanzwe baririmba indirimbo zo kwibuka. Mu kiganiro na impamba.com Munyanshoza yavuze ko abo bana batangiye kuririmba indirimbo zo kwibuka nubwo bazi kuririmba neza, ariko bakeneye amahugurwa ati “burya indirimbo yo kwibuka igira injyana yayo ndetse ikagira n’uburyo itanga ubutumwa, ukagira n’imvugo ugomba kuvuga  n’uburyo nawe uyiririmba, iyo uri kuri “Scene” abantu bakureba, uburyo uba witwaye na byo hari uburyo bigomba gukorwa atari ugupfa kubikora uko ushatse”. Munyanshoza avuga ku bana bahimba muri iki gihe yagize ati “birashoboka ko hari abandi bana batangira guhimba, ariko ugasanga haracyari injyana z...
Umushinga ugamije kuzamura imibereho y’abarimu bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ugezehe?

Umushinga ugamije kuzamura imibereho y’abarimu bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ugezehe?

Uburezi
Umushinga “Teacher connekt” wamuritswe bwa mbere na Bwana Uwayezu Theoneste, umuyobozi wa FONMAC (Focus on mothers and children) akaba ari nawe watangije uwo mushinga. Uyu mushinga yasobanuriye impuguke mpuzamahanga zateraniye zigeze guteranira murii Kigali Convention Center mu nama ya eLearning Africa, ugamije gufasha abakora umwuga w’uburezi kugaragaza impano zabo n’imishinga yabo maze habeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya butuma babasha kugeza ibikorwa byabo mu ruhando mpuzamahanga no kubibyaza amafanga, arikoigikomeje kwibazwa ni ukumenya aho uyu mushinga waba ugeze cyangwa se niba utari kimwe n’iyo tuzi ivuka ejo ikazima. Uwayezu yagize ati “mu bisanzwe nk’uko abarezi basanzwe bari mu bahanga isi itunze, hagiye kubaho igikorwa cyo kubahuriza hamwe ku buryo ku isi umuntu uzajya uk...