Umunyamakuru mwakunze mu biganiro bya Radio/TV10 yitabye Imana
Umunyamakuru, Pascal Habababyeyi wakoraga mu kiganiro AHABONA kiba ku Cyumweru kuri Radio/TV10 urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, aho yari arwariye mu bitaro bya CHUK.
Ikinyamakuru Imvaho Nshya gitangaza ko Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof Nyundo Martin, yabwiye itangazamakuru ko amakuru y’urupfu rwa Habababyeyi yayamenye kuko uyu munyamakuru yari asigaye ari Umuyobozi w’ashami rishinzwe Itumanaho (PR) mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Group ibarizwamo Radio 10 na TV10, Augustin Muhirwa, yavuze ko amakuru y’ibanze yabonye ari uko Pascal Habababyeyi yazize uburwayi butunguranye.
Oswald Mutuyeyezu wakoranaga na Pascal Habababyeyi mu kiganiro AHABONA, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bari bamaze iminsi bategurana ikiganiro cyo ku C...