
Umuhanzi Jessica Simpson agiye kongera kwigaragaza
Nyuma y’imyaka 15 atagaragara mu ruhando rwa muzika, Jessica Simpson, umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop na sinema, yongeye gusubira ku rubyiniro.
Uyu mwanzuro wo kugaruka mu muziki yawufashe nyuma yo kwimukira i Nashville, aho yabonye umuryango w’abahanzi bamufasha gusohora EP ye nshya yise "Nashville Canyon, Igice cya 1", igizwe n’indirimbo eshanu.
Muri iyi EP, Jessica agaragaza impinduka zikomeye mu njyana ye, aho yerekeje ku njyana ya soul na rockabilly. Mu kiganiro yagiranye na PEOPLE, yatangaje ko kuva yahagarika kunywa inzoga mu mwaka wa 2017, yabashije kwisanga no kwandika indirimbo zifite ukuri n’ubutumwa butomoye.
Uyu muhanzi yagize ati "nyuma yo guhagarika inzoga, numvise nsubiye kuba uwo ndi we, kandi ibyo byatumye mbasha kwandika no kuririmba indirimbo zituruka ku...