Ushinjwa kwica Burugumestre wa Ntyazo haribazwa impamvu atabazwa ubwicanyi bw’i Karama
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Karere ka Nyanza ho mu Ntara y'Amajyepfo baranenga ko Hategekimana Philippe bita Biguma ko atazabazwa ibyabereye ku musozi wa Karama.
Mu Bufaransa hakomeje kubera urubanza mu bujurire bwa Hategekimana Philippe Manier Biguma aho yajuririye icyemezo cy’urukiko rwa Rubanda, rwari rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Bavuga ko Hategekimana Philippe Manier Biguma yagize uruhare mu bwicanyi bwahabereye gusa uruhande rw’abaregera indishyi bari basabye urukiko ko Biguma yanaryozwa ubwicanyi bwabereye ku musozi wa Karama.
Ni icyemezo kitashimishije bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Nyanza.
Umwe yagize ati”Kuba Biguma atazabazwa ibyabereye i...