
Ishyaka rya Joseph Kabila ryahagaritswe
Ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabange Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byahagaritswe ku butaka bw’icyo gihugu, rishinjwa gushyigikira u Rwanda n’umutwe wa M23.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wungirije, Nico-Premion, rivuga ko guhera ku wa 19 Mata 2025, ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ritemerewe gukorera muri RDC nk'uko ikinyamakuru umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza.
PPRD ishinjwa kuba ntaho yigeze yamagana u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23, ndetse no kuba Kabila, umuyobozi w’ikirenga wayo, ari i Goma, umujyi ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC/M23.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko guhagarika PPRD muri RDC ari umwanzuro wafashwe hashingiwe ku itegeko n°04/002 ryo ku wa 15 Werurwe 2004 rigenga amashyaka ya ...