Sunday, December 22Impamba y'amakuru yizewe

Tag: Justice

Mabondo ni umwe mu batawe muri yombi, ese barakekwaho iki?

Mabondo ni umwe mu batawe muri yombi, ese barakekwaho iki?

Mu Rwanda
Urwego rw'Igihugu  rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Mwiseneza Jerome, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda n’umuhesha w’inkiko witwa Mabondo Semahoro Victor n’abandi bo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Mu bandi batawe muri yombi bafatwa nk’abafatanyacyaha barimo Mukadusabe Marcelline wigize umuhuza, bamwe bazwi nk’abakomisiyoneri akaba yarakoranaga na Mabondo, Mukeshimana Seraphine umugore wa Jean Claude Hagumubuzima ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana na Ntuyenabo wahuje Mukeshimana na Mwiseneza. Aba bose bakurikiranyweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira urwego rw’umwuga, aho Mabondo yiyitaga ko ari umwavoka wunga...