
Abakoresha imbuga nkoranyambaga barasabwa kwirinda imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwasabye abakoresha imbugankoranyambaga (social media), kwirinda imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ubu butumwa, RIB ibutanze mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
RIB, yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika, iti “ Abakoresha imbuga nkoranyambaga birinde imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigamije kuyobya rubanda nko kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo cyangwa kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Urwego rw’ubugenzacyaha,RIB, rwibukije kandi buri wese kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside,guhakana no gupfob...