Gukorera siporo mu rugo no kuyikorera muri “Gym” bitandukaniyehe?
Mugisha John inzobere mu gukoresha abantu siporo mu nzu zabugenewe (Gym) aremeza ko impamvu abantu benshi bahitamo kubagana ari uko iyo umuntu akorera siporo iwe mu rugo atabiha imbaraga cyane, ahubwo igifasha cyane ari ukuyikorera aho uri kumwe n’abandi.
Ibi Mugisha yabitangarije ikinyamakuru impamba.com mu gihe yatangije urubuga rwa YouTube rwitwa “Mugisha Pace Fitness” aho yigisha abakunzi b’imikino siporo bakora bari mu ngo zabo mu gihe hari inzitizi zituma umuntu atajya muri "Gym".
Ibi byatumye umunyamakuru amubaza niba icyo cyemezo cyo gutoza abantu gukora siporo binyuze kuri YouTube kitazatuma atakaza abakiliya.
Mugisha yakomeje avuga ko siporo akoresha yifashishije ikoranabuhanga kuyikora bidasaba umwanya munini, yagize ati “aho uri mu rugo ushobora kuhakorera si...