
Menya ba Guverineri 10 bayoboye BNR
BNR ari yo Banki Nkuru y'u Rwanda yagize abayobozi banyuranye kuva yashingwa mu mwaka wa 1964, ariko usanga kenshi ugezweho ari we umenyekana.
Imyaka ikabakaba 61 irashize Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) itangiye ibikorwa byayo, mu rugendo rwatumye iyi banki igira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda.
Iyi banki yafunguwe bwa mbere mu 1964, nyuma y’imyaka ibiri u Rwanda rubonye ubwigenge nk'uko ikinyamakuru inyarwanda.com dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Mu bihe by’ubukoloni, ubukungu bw’u Rwanda n’inshingano ubusanzwe zuzuzwa na banki nkuru z’ibihugu, byose byakorwaga n’abakoloni aho bari barashyizeho Urwego ruzwi nka ’Banque d’emission du Rwanda et du Burundi (BERB)’ ihabwa icyicaro i Bujumbura, ikagira n’ishami i Kigali.
Mu nshingano za Banki hari harimo gucunga politiki y’ifaranga...