Sunday, January 19Impamba y'amakuru yizewe

Tag: Ubutabera

Ushinjwa kwica Burugumestre wa Ntyazo haribazwa impamvu atabazwa ubwicanyi bw’i Karama

Ushinjwa kwica Burugumestre wa Ntyazo haribazwa impamvu atabazwa ubwicanyi bw’i Karama

Mu Rwanda
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Karere ka Nyanza ho mu Ntara y'Amajyepfo baranenga ko Hategekimana Philippe bita Biguma ko atazabazwa ibyabereye ku musozi wa Karama. Mu Bufaransa hakomeje kubera urubanza mu bujurire bwa Hategekimana Philippe Manier  Biguma aho yajuririye icyemezo cy’urukiko rwa Rubanda, rwari rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Bavuga ko Hategekimana Philippe Manier Biguma yagize uruhare mu bwicanyi bwahabereye gusa uruhande rw’abaregera indishyi bari basabye urukiko ko Biguma yanaryozwa ubwicanyi bwabereye ku musozi wa Karama. Ni icyemezo kitashimishije bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Nyanza. Umwe yagize ati”Kuba Biguma atazabazwa ibyabereye i...
Usanase yatawe muri yombi

Usanase yatawe muri yombi

Mu Rwanda
RIB yemeje ko yataye muri yombi umukobwa witwa Usanase Shalon uzwi  ku izina rya Jacky Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ari we Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko akurikiranweho gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame, no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina. Kugeza ubu Jacky afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Usanase yaheruka kugarahara ku mbuga nkoranyambaga avuga ibiteye isoni, anenga umugabo bari bagiye kubana nyuma yo kumwambika impeta ko ” atashobora inshingano zo mu buriri.” ndetse yasanze  nta mikoro afite nk'uko yabikekaga( abivugana ibitutsi). Dr. Murangira yavuze ko mu bihano Jacky...
Eric Karinganire yihannye Umucamanza

Eric Karinganire yihannye Umucamanza

Mu Rwanda
Eric Karinganire, rwiyemezamirimo wo mu Ntara y’Iburasirazuba umaze hafi umwaka afungiye muri Gereza ya Nsinda mu Karere ka Rwamagana, yihannye umunyamategeko HATEGEKIMANA Danny avuga ko atamubonaho ubutabera. Uyu rwiyemezamirimo ufite company yitwa Kagera VTC Limited ikora akazi ko kuhira hakoreshejwe amazi yo munsi y’ubutaka hifashishijwe Smart Phone [Irrigation Using Undeground Water And Smart Phone], umugore we aherutse kwandikira Umukuru w’Igihugu avuga ko umugabo we yafunzwe ku bw’imbaraga za Rtd CG Gasana Emmanuel wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha umuseke.rw. Ku itariki ya 30/05/2024 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cy’imyaka 10 Karinganire Eric, rumaze kumuhamya icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi mu bury...