Umufana wa Rayon Sports amazina ye atashoboye kumenyekana wagaragaye ku mukino wayihuje na APR FC yatawe muri yombi, azira kwanga guhaguruka mu myanya y’abantu bafite ubumuga .
Ibi yabikoreye muri Stade Amahoro, aho uyu mukino wabereye.
Binyuze ku rubuga rwa X yahoze kera ari Twitter,Polisi y’u Rwanda, yatangaje icyo uyu mufana yazize.
Polisi yagize ati, “yafashwe nyuma yuko yicaye mu mwanya wahariwe abantu bafite ubumuga muri Stade Amahoro, agirwa inama yo kuwuhagurukamo aranga. Tuboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Murakoze.”
Umukino wa APR FC na Rayon Sports wabaye mu mpera z’icyumweru gishize urangira amakipe yose anganya ubusa ku busa nk’uko ikinyamakuru umuseke.rw dukesha iyi nkuru kibitangaza.